English | Kinyarwanda |Check Mail|Contact Us
News
Gallery
Contact Us

Ku itariki ya 21/03/2014, inteko rusange ya ZIGAMA CSS yateraniye mu cyumba cy`inama cya Minisiteri y`ingabo, iyobowe na Perezida w`inama y`ubutegetsi ya CSS Dr. James NDAHIRO. 

Inama yari igamije gusuzuma no kwemeza raporo y`imikorere y`umwaka wa 2013, ndetse no kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry`ibyemezo byafashwe mu nama yari iherutse kuba kuwa 13/12/2013.

Inteko rusange yagejejweho uko ibyemezo bigera kuri 11 byagiye bishyirwa mu bikorwa, bimwe bikaba byararangiye, ibindi bigikurikiranwa kugira ngo binononsorwe,

Kimwe muri ibyo byemezo ni ishyirwa ho rya komite ishinzwe imibereho y`abanyamuryango, ihuriweho n`ubuyobozi bukuriye abanyamuryango ba CSS, Inteko rusange ikaba yaremeje ko iyo komite izahabwa imirongo ngenderwa ho mu nshingano yahawe.

abanyamuryango basobanurirwa raporo y`imikorere y`umwaka wa 2013

ZIGAMA CSS yagaragarije Inteko rusange ko yateganyaga kunguka miliyari 4.8, ikaba yarungutse miliyari 4.3 mbere yo gusora, bikaba bigaragara ko itagiye kure y`intego yayo.

Kuri gahunda zose zagaragajwe, Inteko Rusange yashimye imikorere ya CSS, isaba ko ikomeza umurego mu kwita ku mibereho y`abanyamuryango mu nzego zose.

Inteko rusange yashoje imirimo yayo 11h17.

 

 

 

© 2017 ZIGAMA Credit and Savings Society