English | Kinyarwanda |Reba ubutumwa|Tuvugishe
Amavu n'amavuko
Ikigamijwe, icyerekezo, n'indangagaciro
Ubutumwa bw’Umuyobozi Mukuru
Ubuyobozi
Amashami ya Banki

Amavu n'amavuko

Iyi koperative yo kubitsa no kuguriza imari izwi nka Zigama CSS. Igizwe n’abanyamuryango bakora mu nzego nkuru z'umutekano w'igihugu ari zo: Ingabo z'u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n'Urwego Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa (RCS).

Mu myaka ikabakaba 20, Zigama ikomeje guteza imbere imibehereho y'abanyamuryango n’imiryango yabo binyuze mu gushyigikira umuco wo kwizigamira, no gutanga inguzanyo zifite inyungu igereranyije ndetse no koroshya serivisi za banki. Dufite amashami ahantu hatandukanye mu Rwanda, n’abanyamuryango barenga 100,000.

Dushishikazwa no kubona imibereho y'abanyamuryango itera imbere, binyuze mu gutanga servisi za banki zigezweho mu ruhando rw’amahanga. Zigama CSS ikora ibishoboka byose ngo ihuze n’ibyo abanyamuryango bayitezeho ku gihe kandi mu buryo buhuje n’amahame mpuzamahanga.

© 2018 ZIGAMA Credit and Savings Society