Abo turibo

Home / Abo turibo

 

Ibyerekeye Zigama CSS

 

Amavu n’amavuko

 

Icyerekezo

Kuba ikigo cy’imari cyizewe kandi gishyira imbere inyungu z’abanyamuryango.

Ikigamijwe

Kongerera ubushobozi abanyamuryango bayo no kuzana impinduka mu mibereho yabo binyuze mu gutanga serivisi za banki zinoze, zirimo udushya, zihendutse, kandi zitagira uwo zikumira.

Indangagaciro

Ubunyangamugayo, Kuzuza inshingano, Imikorere yihuse, Kurasa ku ntego

Intego

a. Kuzamura imibereho n’ubukungu bw’abanyamuryango; b. Gutanga serivisi zihendutse c. Kuzamura no gusigasira agaciro k’abanyamuryango

Ubuyobozi

Ubuyobozi bwa Zigama CSS bugenzura ko abanyamuryango bayo bahabwa serivisi nziza, ndetse ko ikurikiza amategeko n’ibisabwa na Leta.Ku bikorwa byacu, inzego zitandukanye zihatira kumva ibyo mukeneye, hatangwa serivisi zibakwiriye.Ubuyobozi bwacu bugizwe n’Inama Rusange, Inama y’Ubutegetsi, n’Inama Nshingwabikorwa.

Inama Rusange

Inama Rusange ya Zigama CSS ni rwo rwego rusumba izindi zose mu buyobozi, ikaba igenzura ibikorwa byose bya koperative. Iterana kabiri mu mwaka, ikarebera hamwe aho koperative igeze n’aho igana. Mu nama rusange, izi nzego zikurikira ziba zifite abazihagarariye: Ingabo z’u Rwanda (RDF) Polisi y’u Rwanda (RNP) Rwanda Correctional Services Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) (NISS) Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya Gihanga byo mu bugenzacyaha (RFL) Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)

INAMA Y’UBUTEGETSI

Inama y’Ubutegetsi igenzura ko Zigama CSS yubahiriza inyungu z’abanyamuryango n’iz’abakozi bayo.

Iyi Nama igendera ku nshingano ihabwa n` mategeko, igashyira mu bikorwa ibisabwa n’abanyamuryango ba koperative, hubakwa imiyoborere myiza kandi ihamye.

Muri iyi Nama dufite inzobere zifata ibyemezo bituma Zigama CSS igera ku ntego yiyemeje yo guteza imbere buri munyamuryango.

 

 

 

Inama y’Ubutegetsi igizwe na Komite zikurikira:

Komite ishinzwe ishoramari/Komite Nshingwabikorwa

Komite isinzwe gushyiraho ubuyobozi no kugena imishahara.

Komite ishinzwe inguzanyo

Komite ishinzwe igenzuramari

Komite ishinzwe ikoranabuhanga

Komite igenzura imbogamizi no kuzikumira

ABAGIZE INAMA Y’UBUTEGETSI

- Umuyobozi w′Inama y′Ubutegetsi

Col Callixte Kalisa - Umuyobozi Wungirije w′Inama Y′Ubutegetsi

CP J Bosco Kabera - Inama y′Ubutegetsi

Théoneste SEZIRAHIGA - Inama y′Ubutegetsi

Iza Irame - Inama y′Ubutegetsi

Alice Rugira - Inama y′Ubutegetsi

Carine Uwantege - Inama y′Ubutegetsi

Dr Daniel Ufitikirezi - Inama y′Ubutegetsi

Lilian Rugamba Umuhire -Inama y′Ubutegetsi

CSP Joseph KAMBANDA - Inama y′Ubutegetsi

Biography

Col Lambert Sendegeya - Inama y′Ubutegetsi

INAMA NSHINGWABIKORWA

Inama nshingwabikorwa igenzura ibyo Zigama ikora umunsi ku wundi. Ikurikiranira hafi ibikorwa by’inzego zitandukanye zigize banki, igakora ku buryo hatangwa serivisi zinoze.

Brig.Gen Adolphe SIMBIZI Umuyobozi Mukuru

LT.Col Edward MUNYANGABE Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa

- Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari

Social Share Buttons and Icons powered by Ultimatelysocial
en_USEnglish