Ijambo ry’umuyobozi mukuru

Home / Ijambo ry’umuyobozi mukuru

 

Ijambo ry’umuyobozi mukuru

 

Mu myaka ikabakaba 20 ishize,  Zigama Credit and Savings Society (ZCSS) yakoze ibishoboka byose igeza serivisi z’imari ku bakiriya bayo (haba abanyamuryango bayo n’abandi bayigana) ikurikije ibyo buri wese akeneye kandi ikabikorana umurava, itanga ibicuruzwa bifite ireme, inagaba amashami hirya no hino mu gihugu.

 

Buri munsi tugenda turushaho gushaka uko twatanga serivisi nziza kurushaho, ari nako tugira icyo duha imiryango y’abatugana kugira ngo irusheho kwiteza imbere mu buryo bugaragarira buri wese kuko tuba twumva hari cyo tugomba abanyamuryango bacu. Kuba dufite inshingano ku batugana, bisobanura ko twitondera imyanzuro dufata n’uburyo dutangamo serivisi kuko bigira ingaruka ku banyamuryango bacu.  Nanone bisobanura buri gihe guhora dutekereza uko twarushaho gutanga inkunga yacu kugira ngo abanyamuryango bacu barusheho kugira andi mahirwe mu buzima biteza imbere aho batuye no kugira ubukungu bwifashe neza.

 

Icyerekezo twihaye ntabwo cyigeze gihinduka. Kuva na kera dufite icyerekezo cyo guha abanyamuryango ubushobozi mu by’imari, hatangwa serivisi zinoze, zihendutse, zikurura abakiliya, kandi zigerwaho mu buryo bworoshye. Kwita ku munyamuryano ni cyo kintu kidusunika mu byo dukora byose. Twazamuye ubushobozi mu ikoranabuhanga no gucunga imishinga kugira ngo tuge tubazanira udushya buri munsi biborohereze kubona serivisi za banki.

 

Twihaye imirongo migari tuzagendera mu myaka itanu iri imbere (2019-2023). Ibi biradusaba ko dushyiraho gahunda ihamye yo gukora tutikoresheje tugendeye ku nkingi eshatu ari zo: Kwita ku munyamuryango, Kuba indashyikirwa, no Kuyoboka ikoranabuhanga muri byose. Guha rugari buri wese ufite agashya yatuzanira bizatuma turushaho kuvumbura ibindi bintu na serivisi twageza ku bakiliya bacu.

 

Ikindi kandi, dutega amatwi twitonze abanyamuryango bacu igihe bakoresha ibicuruzwa byacu na serivisi dutanga tutirengagije abaduha ibitekerezo by’ibyo twahindura bakadusaba ko twakorana mu ikoranabuhanga baba baherutse kuvumbura. Tuba tugomba kumva ibyo bashyira mu mwanya wa mbere kandi tugaha agaciro ibitekerezo byabo. Nanone dutega amatwi abakozi bacu, tugakorana kugira ngo twimakaze umuco wo gufashanya ushingiye ku myifatire izira amakemwa utasanga ahandi.

 

 

Umuyobozi Mukuru

 

Social Share Buttons and Icons powered by Ultimatelysocial
en_USEnglish