Izindi Service

Home / Izindi Service

Izindi serivisi

KONTI ZIHURIWEHO

Abanyamuryango bafite konti bahuriyeho, bashobora gusangira iyi konti n’imiryango yabo cyangwa abo bakorana imishinga y’ubucuruzi. Ni bo bihitiramo abemerewe uburenganzira runaka bwo kubitsa no kubikuza.

UBWISHINGIZI KU NGUZANYO

Ubwishingizi ku nguzanyo, bugoboka umunyamuryango wananiwe kwishyura inguzanyo.  Ubu bwishingizi bukoreshwa nk’igihe umunyamuryango agize ubumuga, cyangwa yitabye Imana.

UBWISHINGIZI KU NKONGI Y’UMURIRO N’IBINDI BYAGO

Abanyamuryango bafite ubu bwishingizi, umutungo wabo uba  wishingiwe ugahorana umutekano.

KWIMURA AMAFARANGA

Niba ushaka kwimura amafaranga avuye muri konti imwe ajya mu yindi nabyo birashoboka. Sura ishami rikwegereye rigufashe kwimura amafaranga yawe. Birihuta kandi biroroshye. Twiteguye kugufasha.

Inyandiko y’ibiciro byacu

Zigama CSS yorohereza abanyamuryango bayo kubona serivisi za banki mu buryo bworoshye kandi buhendutse. Hepfo aha urahasanga urutonde rw’ibiciro bya serivisi zacu. Niba ufite ikibazo icyo ari cyo cyose, ihutire kuduhamagara kuri 5005.

IBICIRO BYA SERIVISI ZA ZIGAMA CREDIT AND SAVINGS SOCIETY

SNO SERIVISI  IBICIRO MURI RWF
1 Kwishyura umushahara 200
2 Agatabo ka sheki 3 200
3 Gucunga konti yawe 3 000/ Ku mwaka
4 Gusuzuma dosiye yo gusabiraho inguzanyo 2 000
5 Umufuragiro ku nguzanyo 1%
6 Kugura ikarita ya banki 3 000
7 Kubikuriza ku byuma byacu bitanga amafaranga 200
8 Koherezanya amafaranga kuri konti ziri muri Zigama Ubuntu
9 Koherezanya amafaranga kuri konti (zitari muri Zigama; Ingunga imwe MT103) 500
10 Koherezanya amafaranga kuri konti (zitari muri Zigama; incuro imwe; MT102) 100
11 Gukoresha telefoni mu kugera kuri konti (kureba ayo ufite, kwakira ubutumwa bugufi) 10
12 Kumenyeshwa ko hari ikibereye kuri konti yawe 15
13 Serivisi yo kugirwa inama mu by’imari Ubuntu
14 Guhamagara serivisi yo kwita ku bakiliya Ubuntu
15 Kubitsa no kubikuriza ku ishami Ubuntu
16 Kohereza amafaranga yo kuri telefoni uyajyana kuri konti ya Zigama Ubuntu
17 Kohereza amafaranga yo kuri konti ya Zigama uyajyana kuri konti ya telefoni Ubuntu
18 Gufunguza konti Ubuntu
19 Ijanisha ry’inyungu ku nguzanyo 13-15%
Social Share Buttons and Icons powered by Ultimatelysocial
en_USEnglish