Serivisi z’ikoranabuhanga

Home / Serivisi z’ikoranabuhanga

Serivisi z’ikoranabuhanga

ATM zacu ziherereye ku mashami yacu zigufasha kubikuza, kureba amafaranga usigaranye no kubona incamake y’ibyakorewe kuri konti yawe igihe cyose. Ubu buryo buroroshye kandi burihuta. Koresha ikarita yawe kuri izi mashini zikoreshwa mu Rwanda hose, amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi kuri irindwi. Egera ATM iri hafi yawe, maze iguhe serivisi ushaka. Dore ikarita yerekana aho ziherereye. 

Dufite uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugufasha kugera kuri serivisi za banki aho waba uri hose igihe cyose wifashishije telefoni yawe cyangwa ibyuma byo kubikurizaho (ATM). Amakarita yacu ya banki wayakoresha ku byuma byo kubikurizaho ibyo ari byo byose, ukanayifashisha wishyura mu maduka mu gihugu hose. Ushobora no kwakira amakuru y’ibiheruka gukorerwa kuri konti yawe. Saba ko tuzajya tukohereza ubutumwa bukumenyesha ibiri kubera kuri konti yawe. Birizewe, birihuta kandi biroroshye.

Social Share Buttons and Icons powered by Ultimatelysocial
en_USEnglish