Inguzanyo
Inguzanyo
INGUZANYO DUTANGA
Zigama CSS itanga inguzanyo zifite inyungu iri hasi cyane ugereranyije n’ibindi bigo by’imari biri mu Rwanda. Gusaba no guhabwa inguzanyo bitwara igihe gito kugira ngo tworohereze abanyamuryango. Niba wifuza gusaba inguzanyo muri Zigama, soma ibisabwa by’ibanze bikurikira: Kuba uri muri gahunda zo kwizigamira, Kuba ushobora kwishyura iyo nguzanyo mu gihe cyagenwe, Umubano usaba inguzanyo afitanye na koperative, Umusanzu bwite wa nyir’umushinga, n’ingwati.
INYUNGU KU NGUZANYO UTASANGA AHANDI
Ijanisha ku nyungu y’inguzanyo ibarirwa hagati ya 13% na 16.5, bijyanye no kuva ku nguzanyo yishyurwa mu gihe gito kugeza ku yishyurwa mu gihe kirekire. Izi nguzanyo harimo izifatwa n’abantu bifuza kuzikoresha ku giti cyabo, kugura ibikoresho bitandukanye, kubaka inzu, kugura ibibanza, ubuhinzi, ndetse n’iz’ubucuruzi.
Inyungu ku nguzanyo zishingiye kuri ibi bikurikira:
Inyungu ku nguzanyo zishyurwa mu gihe gito cyane (kigera ku mezi 12): 15%-16.5%
Inyungu ku nguzanyo zishyurwa mu gihe gito (kigera ku mezi 48): 13%-15%
Inyungu ku nguzanyo zishyurwa mu gihe kiringaniye (kigera ku mezi 84): 13%-15%
Inyungu ku nguzanyo zishyurwa mu gihe kirekire (kigera ku mezi 180): 13%-15%
Inyungu ku nguzanyo y’Umuryango (yishyurwa mu mezi 24): 15%
Inyungu ku nguzanyo y’ubucuruzi: (yishyurwa mu mezi agera kuri 84): 15%
Dutanga inguzanyo zikoreshwa muri ibi bikorwa:
Ingoboka
Ibintu nkenerwa buri munsi
Ibikoresho
Inyubako zo guturamo
Ibikorwa by’ubucuruzi
KOROHEREZWA GUKORA UBUCURUZI
Dufasha abanyamuryango gukora ubucuruzi bwabo mu gihugu no hanze yacyo binyujijwe mu bufasha ku ishoramari ryongera ibikorwa byabo.
Dutanga izo serivisi mu buryo bukurikira:
Ingwate zo guhatanira amasoko
Ingwate z’irangiza ry’amasoko
Ingwate ku mbanzirizabwishyu
Kugurizwa hashingiwe kuri fagitire itarishyurwa
Inguzanyo y’ubucuruzi
INGUZANYO ZO GUKORA UBUCURUZI
Zigama CSS iha inguzanyo abantu bashaka gukora imishinga y’ubucuruzi. Tuzi neza ko imishinga y’ubucuruzi yabo imito cyangwa iciriritse ikenera igishoro kugira ngo itere imbere kandi igire inyungu. Tugenzura ko uwasabye inguzanyo y ayemerewe koko hashingiwe ku bisabwa. Niba ushaka kumenya ibindi birenzeho duhamagare kuri 5005 cyangwa wegere Umuyobozi w’ishami rikwegereye. Mu gihe inguzanyo yawe yemejwe, uzabimenyeshwa.