Amavu n’amavuko
Amavu n’amavuko
Zigama Credit and Savings Society (Zigama CSS) ni koperative y’imari igizwe n’abanyamuryango bakora mu nzego zishinzwe umutekano ari zo: Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya Gihanga byo mu bugenzacyaha (RFL),Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano gihugu (NISS) n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS). Zigama imaze imyaka igera kuri 23 ifasha abanyamuryango bayo, bo n’abagize imiryango yabo kugira ubuzima bwiza binyuriye mu kubashishikariza kugira umuco wo kwizigamira, inguzanyo zifite inyungu nto ugereranyije n’ibindi bigo by’imari, no korohereza abakiliya kubona serivisi za banki. Twagambye amashami hirya no hino mu gihugu, tukaba dufite abanyamurayngo dukunda bagera ku 100,000.