Kwizigamira
Kwizigamira
UMUCO WO KUZIGAMA
Dushishikariza abanyamuryango guha umutekano imari yabo n`iy`imiryango yabo. Buri kwezi, hazigamwa amafaranga make ku mushahara cyangwa ibindi bigenerwa umunyamuryango. Buri mwaka, abanyamuryango bahabwa inyungu ya 8% y’amafaranga yazigamiwe. Ubu bwizigame burifashishwa mu gihe umunyamuryango ashaka kwaka inguzanyo cyangwa izindi serivisi zijyanye no kwaka amafaranga koperative.
KWIZIGAMIRA KU BUSHAKE
Abanyamuryango bakangurirwa kwizigamira ku bushake kugira ngo bakore imishinga cyangwa bazigurire ibyo bazaba bakeneye mu minsi iri imbere. Ubu bwizigame bubahesha inyungu ya 6% buri mwaka.
KWIZIGAMIRA IGIHE KIREKIRE
Ubu bwizigame butangwa n’umunyamuryango nyuma yo kwemeranya na banki ku gihe azabikuriza ubwizigame bwe n’inyungu azaka.
KONTI YO KUBIKUZA
Iyi konti yoroshya kubitsa, kubikuza no koherezanya amafaranga.