Loan Security Requirements
Ibisabwa Mu Kwandikisha Ingwate
- Kwishyura amafaranga 7800Frw kuri konti ya Noteri iri muri ZIGAMA CSS yifashishwa mu gutegura amasezerano y’iguriza (Loan Contract)
- Kwishyura amafaranga 3900Frw kuri konti ya Noteri iri muri ZIGAMA CSS idufasha gutegura AOMA(Abstract Of Mortgage Agreement) kugirango twandikishe ingwate muri RDB.
- Kwishyura amafaranga 20 000Frw kuri konti ya RDB iri muri ZIGAMA CSS kugirango handikishwe ingwate mu bitabo by’umwanditsi mukuru muri RDB.
- NB: aha ni ukwandikisha ingwate bwa mbere.
- Kwishyura amafaranga 10 000Frw kuri konti ya RDB iri muri ZIGAMA CSS kugirango handikishwe ingwate mu bitabo by’umwanditsi mukuru muri RDB mu gihe ingwate isanzwe yandikishije.
- Procuration yo gutiza ingwate mugihe umutungo utanditse ku mazina y’usaba inguzanyo igomba gusinyirwa imbere ya Noteri w’ubutaka mu murenge waho ubutaka buherereye
- Inyandiko-mvugo (Board resolution) isinyiwe imbere ya Noteri mu gihe uwaka inguzanyo ari sosiyete (company).
- Procuration yo gutiza ingwate mugihe umutungo utanditse ku mazina ya sosiyete (company) nubwo baba aribo banyirayo (shareholders) igomba gusinyirwa imbere ya Noteri .
- Kuzana igenagaciro (expertise) y’umutungo utangwaho ingwate ku mutungo yakozwe na Valuer wemewe n’urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda.
- Kuzana irangamimerere (legal status) itarengeje amezi 03
- Kopi y’indangamuntu y’usaba inguzanyo
Ikitonderwa: Umunyamuryango ukeneye service ya notaire na RDB ,yishyura amafranga
yateganijwe kuri konti yabugenewe kandi agahabwa service umunsi yishyuriyeho nyuma yo kuzuza
ibisabwa ku nguzanyo.
Konti ya RDB : Ibarizwa Muri ZIGAMACSS
Konti ya notaire : Hakoreshwa konti ya notaire wakoze umunsi ukeneye kwishyuraho,
umuhabwa na analyst ushinzwe dossier yawe.
IBISABWA KWANDIKISHA INGWATE Y’IMODOKA MURI RDB.
- Kwishyura amafaranga 20 000Frw kuri konti ya RDB iri muri ZIGAMA CSS kugirango handikishwe ingwate mu bitabo by’umwanditsi mukuru muri RDB.
- Kwishyura amafaranga 10 000Frw kuri konti ya RDB iri muri ZIGAMA CSS kugirango handikishwe ingwate y’imodoka mu bitabo by’umwanditsi mukuru muri RDB mu gihe ingwate
- isanzwe yandikishije
- Kwishyura amafaranga 7800Frw kuri konti ya Noteri iri muri ZIGAMA CSS yifashishwa mu
- gutegura amasezerano y’iguriza (Loan Contract).
- Kuzana igenagaciro (Expertise) yakozwe n’igaraje rifite ibyangombwa byemewe.
- Kuzana kopi ya Carte Jaune y’imodoka iriho umukono wa Noteri
- Kuzana kopi y’indangamuntu y’usaba inguzanyo
- Kuzana Procuration yo gutiza ingwate iyo imodoka itangwaho ingwate itanditse mu mazina
- y’usaba inguzanyo isinyiwe imbere ya Noteri.
- Kuzana amasezerano yagiranye na Leta iyo ayifatanyije imodoka na Leta.
IBISABWA KWANDUKUZA INGWATE MURI RDB.
- Kwishyura amafaranga 7800Frw kuri konti ya Noteri iri muri ZIGAMA CSS yifashishwa mu gutegura inyandiko yifashishwa mu guhanaguza ingwate (Mortgage deregistration document )
- Kwishyura amafaranga 1000Frw kuri konti ya RDB iri muri ZIGAMA CSS yifashishwa mu gusiba ingwate (deregistration fees).
IBIKENEWE KUGIRANGO HAKOSORWE IKOSA RIRI KUBYANGOMBWA
BIGWATIRIJWE MURI ZIGAMA CSS.
- Kwishyura 7800Frw kuri konti ya notaire iri muri Zigama CSS kugira ngo notaire yemeze
- amasezerano yo guhanaguza ingwate;
- Kwishyura 7800Frw kuri konti ya notaire iri muri Zigama CSS kugira ngo notaire yemeze
- amasezerano mashya y’inguzanyo arimo ingwate nshya
- Kwishyura 3 900 Frw kuri konti ya notaire iri muri Zigama CSS kugira ngo notaire yemeze
- amasezerano mashya y’inguzanyo( arimo ingwate nshya Abstract Of Mortgage Agreement –
- AOMA).
- Kwishyura 1000Frw yo gusibisha ingwate kuri konti ya RDB iri muri ZCSS
- Kwishyura 20 000 Frw yo gusibisha ingwate kuri konti ya RDB iri muri ZCSS
- Icyemezo cyo kuba warashyingiwe/Icyemezo cyo kuba uri ingaragu/Icyemezo cy’ubutane
- Kitarengeje amezi 03
- Expertise itarengeje imyaka 03
Ikitonderwa: Umunyamuryango ukeneye service ya notaire na RDB ,yishyura amafranga
yateganijwe kuri konti yabugenewe kandi agahabwa service umunsi yishyuriyeho nyuma yo kuzuza ibisabwa ku nguzanyo.
Konti ya RDB : Ibarizwa Muri ZIGAMACSS
Konti ya notaire : Hakoreshwa konti ya notaire wakoze umunsi ukeneye kwishyuraho,
umuhabwa na analyst ushinzwe dossier yawe.
IBIKENEWE KUGIRINGO HASABWE TITRE NSHYA IFITE UPI NO.
- Titre original isanzwe mu ngwate
- Kugaragaza inyemezabwishyu z’imisoro yose
- Raporo y’ipimwa ry’ubutaka
- Fiche cadastral iteyeho kashi y’ibiro by’ubutaka mu karere
- Kwishyura 10 000Frw kuri konti y’akarere binyuze muri system y’Irembo
- Kwishyura 5 000Frw y’Icyangombwa gishya
- Icyemezo cy’ishyingirwa,Icyemezo cy’ingaragu (kitarengeje amezi 03).
- Fotokopi y’indangamuntu
- Ibaruwa Zigama CSS yandikira Akarere iherekeza ibyangombwa biri mu ngwate.
KUGABANYAMO IKIBANZA IBICE BITANDUKANYE.( SUBDIVISION ).
- Ibaruwa ZCSS yandikiye Akarere iherekeza ibyangombwa biri mu ngwate
- Kugaragaza inyemezabwishyu z’imisoro yose
- Ibyangombwa by’umwimerere bisanzwe mu ngwate
- Gukoresha Fiche cadastrale zihwanye n’umubare w’ibibanza biza muri icyo kibanza
- Kwishyura 30 000Frw kuri buri Fiche cadastrale
- Kwishyura 5000Frw ya buri cyangombwa kizasohoka
- Icyemezo cy’uko washyingiwe/ ingaragu…(kitarengeje amezi 03).
- Fotokopi y’indangamuntu.
GUKURA IZINA RIMWE KU CYANGOMBWA KUBARI BAFATANYIJE
UMUTUNGO KU MPAMVU ZITANDUKANYE:
UWITABYE IMANA
- Ibaruwa ZCSS yandikiye Akarere iherekeza ibyangombwa biri mu ngwate
- Ibyangombwa by’umwimerere bisanzwe mu ngwate
- Kugaragaza inyemezabwishyu z’imisoro yose
- Icyemezo cy’uko yitabye Imana
- Kwishyura 5000Frw by’icyangombwa gishya
- Fotokopi y’indangamuntu.
UWATANDUKANYE N’UWO BASHAKANYE ( DIVORCE )
- Ibaruwa ZCSS yandikiye Akarere iherekeza ibyangombwa biri mu ngwate
- Ibyangombwa by’umwimerere bisanzwe mu ngwate
- Inyemezabwishyu z’imisoro zigaragaza ko adafite ibirarane by’imisoro
- Icyemezo cy’uko yatandukanye (Umwanzuro w’urukiko)
- Kwishyura 5000Frw by’icyangombwa gishya
- Fotokopi y’indangamuntu
GUHINDUZA ICYO UBUTAKA BWAGENEWE GUKORESHWA ( CHANGE OF LAND USE).
- Ibaruwa ZCSS yandikiye Akarere iherekeza ibyangombwa biri mu ngwate
- Ibyangombwa by’umwimerere bisanzwe mu ngwate
- Kugaragaza inyemezabwishyu z’imisoro yose
- Icyemezo cyo kuba warashyingiwe/Icyemezo cyo kuba uri ingaragu/Icyemezo cy’ubutanekitarengeje amezi 03
- Kwishyura 5000Frw by’icyangombwa gishya
- Fotokopi y’indangamuntu
GUKORA IHEREREKANYAMUTUNGO (TRANSFER OF OWNERSHIP).
- Ibaruwa ZCSS yandikiye Akarere iherekeza ibyangombwa biri mu ngwate
- Ibyangombwa by’umwimerere bisanzwe mu ngwate
- Inyemezabwishyu z’imisoro zigaragaza ko adafite ibirarane
- Icyemezo cy’uko washyingiwe, icy’uko uri ingaragu
- Kwishyura 5000Frw by’icyangombwa gishya
- Kwishyura 30 000Frw agenewe iyi servisi
- Fotokopi y’indangamuntu