Abo turibo
Ibyerekeye Zigama CSS
Amavu n’amavuko
Zigama Credit and Savings Society (Zigama CSS) ni koperative y’imari igizwe n’abanyamuryango bakora mu nzego zishinzwe umutekano ari zo: Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya Gihanga byo mu bugenzacyaha (RFL), Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano gihugu (NISS) n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS). Zigama imaze imyaka igera kuri 23 ifasha abanyamuryango bayo, bo n’abagize imiryango yabo kugira ubuzima bwiza binyuriye mu kubashishikariza kugira umuco wo kwizigamira, inguzanyo zifite inyungu nto ugereranyije n’ibindi bigo by’imari, no korohereza abakiliya kubona serivisi za banki. Twagabye amashami hirya no hino mu gihugu, tukaba dufite abanyamuryango dukunda bagera ku 100,000.
Ubuyobozi
Ubuyobozi bwa Zigama CSS bugenzura ko abanyamuryango bayo bahabwa serivisi nziza, ndetse ko ikurikiza amategeko n’ibisabwa na Leta.Ku bikorwa byacu, inzego zitandukanye zihatira kumva ibyo mukeneye, hatangwa serivisi zibakwiriye.Ubuyobozi bwacu bugizwe n’Inama Rusange, Inama y’Ubutegetsi, n’Inama Nshingwabikorwa.
Inama Rusange
Inama Rusange ya Zigama CSS ni rwo rwego rusumba izindi zose mu buyobozi, ikaba igenzura ibikorwa byose bya koperative. Iterana kabiri mu mwaka, ikarebera hamwe aho koperative igeze n’aho igana. Mu nama rusange, izi nzego zikurikira ziba zifite abazihagarariye: Ingabo z’u Rwanda (RDF) Polisi y’u Rwanda (RNP) Rwanda Correctional Services Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) (NISS) Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya Gihanga byo mu bugenzacyaha (RFL) Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)
INAMA Y’UBUTEGETSI
Inama y’Ubutegetsi igenzura ko Zigama CSS yubahiriza inyungu z’abanyamuryango n’iz’abakozi bayo.
Iyi Nama igendera ku nshingano ihabwa n` mategeko, igashyira mu bikorwa ibisabwa n’abanyamuryango ba koperative, hubakwa imiyoborere myiza kandi ihamye.
Muri iyi Nama dufite inzobere zifata ibyemezo bituma Zigama CSS igera ku ntego yiyemeje yo guteza imbere buri munyamuryango.
Inama y’Ubutegetsi igizwe na Komite zikurikira:
Komite ishinzwe ishoramari/Komite Nshingwabikorwa
Komite isinzwe gushyiraho ubuyobozi no kugena imishahara.
Komite ishinzwe inguzanyo
Komite ishinzwe igenzuramari
Komite ishinzwe ikoranabuhanga
Komite igenzura imbogamizi no kuzikumira
ABAGIZE INAMA Y’UBUTEGETSI
INAMA NSHINGWABIKORWA
Inama nshingwabikorwa igenzura ibyo Zigama ikora umunsi ku wundi. Ikurikiranira hafi ibikorwa by’inzego zitandukanye zigize banki, igakora ku buryo hatangwa serivisi zinoze.