Dore urutonde rwa serivisi n’ibindi tugufitiye
Umuco wo kwizigamira
Dushishikariza abanyamuryango guha umutekano imari yabo n`iy`imiryango yabo. Buri kwezi, hazigamwa amafaranga make ku mushahara cyangwa ibindi bigenerwa umunyamuryango.
Inguzanyo
Zigama CSS itanga inguzanyo zifite inyungu iri hasi cyane ugereranyije n’ibindi bigo by’imari biri mu Rwanda. Gusaba no guhabwa inguzanyo bitwara igihe gito kugira ngo tworohereze abanyamuryango.
Inguzanyo z’ubucuruzi
Zigama CSS iha inguzanyo abantu bafite igitekerezo cyo gukora umushinga w’ubucuruzi usobanutse. Tuzi neza ko imishinga y’ubucuruzi yabo imito cyangwa iciriritse ikenera igishoro kugira ngo itere imbere kandi igire inyungu.
Koroherezwa gukora ubucuruzi
Dufasha abanyamuryango gukora ubucuruzi bwabo mu gihugu no hanze yacyo binyujijwe mu bufasha ku ishoramari ryongera ibikorwa byabo. Dutanga izo serivisi mu buryo bukurikira:
Serivisi z’ikoranabuhanga za Zigama CSS
- SERIVISI ZA BANKI KURI INTERINETI
- SERIVISI ZA TELEFONI
- SERIVISI Z′UBUTUMWA BUGUFI
- AMAKARITA YA BANKI
- IBYUMA BYO KUBIKURIZAHO
Injira muri konti yawe ya Zigama CSS kuri interineti
Kwinjira muri konti yawe wifashishije interineti ni uburyo bwiza bwo gukoresha konti yawe wibereye iwawe cyangwa mu biro. Irinde gutonda umurongo kuri banki cyangwa ngo utinde mu nzira ukoresha serivisi zacu zo kuri interineti kuko byoroshye kandi bifite umutekano uhite ubona itandukaniro.
SERIVISI ZO KURI TELEFONI
Bona amakuru agezweho ajyanye na konti yawe arimo kubitsa no kubikuza, ndetse no kwishyura ibintu binyuze kuri telefoni igendanwa. Niba ushaka guhuza telefoni yawe na serivisi zacu, kanda *182#, ubundi ukurikize ibyo usabwa.
SERIVISI ZICA MU BUTUMWA BUGUFI (SMS)
Tukohereza ubutumwa bugufi bukugezaho amakuru ya konti yawe, n’ibindi uba ugomba kumenya kuri telefoni igendanwa. Emeza ko wifuza kubona ubu butumwa uhuza konti yawe na serivisi za banki kuri telefoni igendanwa. Sura ishami rikwegereye umenye byinshi kuri iyi serivisi.
Tunga ikarita ya banki uyu munsi
Abanyamuryango bose bemerewe guhabwa amakarita yo kubikuza, aborohereza kubona servisi za banki, mu gihugu no hanze. Aya makarita agufasha kwishyura ibintu binyuranye harimo guhaha, kwishyura lisansi no kugurira kuri interineti.
IMASHINI ZO KUBIKURIZAHO (ATM)
ATM zacu ziherereye ku mashami yacu zigufasha kubikuza, kureba amafaranga usigaranye no kubona incamake y’ibyakorewe kuri konti yawe igihe cyose. Ubu buryo buroroshye kandi burihuta. Koresha ikarita yawe kuri izi mashini zikoreshwa mu Rwanda hose, amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi kuri irindwi.
Saba inguzanyo yo gukora ubuhinzi n’ubworozi uyu munsi!
Zigama CSS itanga inguzanyo zifite inyungu iri hasi cyane ugereranyije n’ibindi bigo by’imari biri mu Rwanda. Gusaba no guhabwa inguzanyo bitwara igihe gito kugira ngo tworohereze abanyamuryango.